Soma ibirimo

5 KANAMA 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barangije kugurisha amazu yahoze ari icyicaro cyabo gikuru ari i Brooklyn

Abahamya ba Yehova barangije kugurisha amazu yahoze ari icyicaro cyabo gikuru ari i Brooklyn

NEW YORK—Ku itariki ya 3 Kanama 2016, Abahamya ba Yehova barangije kugurisha amazu yahoze ari ay’icyicaro cyabo gikuru, aherereye ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights i Brooklyn, muri leta ya New York. Kuba baragurishije ayo mazu, akagurwa na kompanyi ya Kushner na LIVWRK, ni intambwe ikomeye Abahamya bateye yo kwimurira icyicaro cyabo gikuru mu mazu mashya bubatse i Warwick, muri leta ya New York.

Ayo mazu ari ku buso bwa kirometero kare 68.154 akora ku mihanda ibiri kandi ari hagati y’ahantu hatatu hazwi mu mateka ari ho, Brooklyn Heights, Fulton Ferry na Dumbo. Nanone hari amazu atatu yagurishijwe ari ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights. Imwe iri ku muhanda wa 50 Columbia Heights, indi ku muhanda wa 58 Columbia Heights n’indi iri ku muhanda wa 55 Furman Street, yose hamwe akaba yarubatswe mbere y’ikiraro cy’i Brooklyn kiri hafi aho.

50 Columbia Heights and 58 Columbia Heights

55 Furman Street

Ayo mazu ari ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights yahoze ari aya kompanyi icuruza imiti yitwaga E.R. Squibb & Sons, ubu yitwa Bristol-Myers Squibb. Ibyapa byari bimanitse kuri ayo mazu ari ku muhanda wa 30 Columbia Heights byamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bigaragara mu kirere cy’i Brooklyn. Abahamya bamaze kugura ayo mazu mu mwaka wa 1969, icyapa cyahoze cyanditseho “Squibb” cyasimbuwe n’icyanditseho “Watchtower.” Richard Devine, umuvugizi w’Abahamya, yasobanuye impamvu baguze ayo mazu agira ati “twashakaga ahantu hanini ho gukorera imirimo yarimo itera imbere cyane no gukorera ahantu hegeranye, dore ko icyo gihe amazu twakoreragamo yari ahantu hatandukanye muri Brooklyn.”

David  A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro cyabo gikuru, yaravuze ati “amazu ari ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights yagize uruhare runini mu mateka y’umuryango wacu no mu mateka ya Brooklyn.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000