11 KANAMA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 29 NZERI 2023
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
AMAKURU MASHYA—Inkongi z’umuriro zibasiye ibice bigize ibirwa bya Hawayi biherereye muri Amerika
Ku itariki ya 8 Kanama 2023, umuyaga ukaze uvuye mu nyanja watumye inkongi y’umuriro yibasira ikirwa cya Maui akaba ari na cyo kirwa cya kabiri mu bunini mu bigize ibirwa bya Hawayi, byo muri Amerika. Iyo nkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’itumanaho, amazu y’abaturage n’inzu z’ubucuruzi. Mu duce tumwe na tumwe abayobozi basabye abaturage guhunga. Ugereranyije hamaze gupfa abantu 97. Nanone abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro barimo gukora uko bashoboye kugira ngo bazimye izindi nkongi z’umuriro zibasiye ikirwa kinini mu bigize Hawayi.
Amakuru akurikira ni ayatanzwe n’abavandimwe bo kuri icyo kirwa, bikimara kuba.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Tubabajwe n’uko hari umuvandimwe wacu ugeze mu zabukuru wishwe n’iyo nkongi y’umuriro
Ababwiriza 307 bavanywe mu byabo
Amazu 42 yarasenyutse
Amazu 2 yarangiritse cyane
Amazu 38 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza b’amatorero ari mu duce twagezweho n’iyo nkongi, barimo guhumuriza abagezweho n’ibyo biza bakoresheje Ijambo ry’Imana kandi bakabafasha
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi
Dutegerezanyije amatsiko igihe Ubwami bw’Imana buzakuraho ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ibihe, bituma muri iyi minsi y’imperuka abantu benshi harimo n’abavandimwe na bashiki bacu bahura n’ibibazo.—Mariko 4:39.