13 MUTARAMA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Aho ibikorwa byo gufasha abagwiririwe n’inkubi y’umuyaga ya Dorian bigeze
Imfashanyo zazanywe n’indege n’amato
Kuva ku itariki ya 24 Kanama kugeza ku itariki ya 10 Nzeri 2019, ni bwo inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yibasiye Bahamasi. Mbere y’uko iyo nkubi y’umuyaga yibasira Bahamasi ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari byarangiye gutenganya ibikorwa byo gufasha muri leta ya Folorida. Ubwo rero bidatinze, abantu bafite amato n’indege bashishikarijwe kujya gufasha muri ibyo birwa.
Abavandimwe na bashiki bacu bazi gutwara indege bakoze ingendo zirenga 300, bageza toni 15 ndetse n’abavolonteri barenga 700 muri ako gace kibasiwe n’ibyo biza. Nanone kandi ubwato 13 bw’Abahamya bwarifashishijwe kugira ngo butware toni 90 z’ibiribwa. Kuva muri Folorida n’ubwato ukajya muri Bahamasi ukagaruka, hari urugendo rw’amasaha 12.
Umuyobozi wa sitasiyo yo ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Palm Beach witwa Jose Cabrera yaravuze ati: “Iyi nkubi y’umuyaga ikimara kuba, Abahamya bahise bafata indege berekeza muri Bahamasi bagiye gufasha bagenzi babo. Batanze urugero rwiza, bakora ibyo bari bitezweho ngo bafashe abandi.”
Umuvandimwe Glenn Sanders uzi gutwara indege wifatanyije muri iki gikorwa na we yaragize ati: “Abenshi muri twe ni ubwa mbere dukoresha ubuhanga bwacu ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu. Twashimishijwe no kuba twaragize uruhare mu guhumuriza Abakristo bagenzi bacu, kuko turi umubiri umwe.”—1 Abakorinto 12:26.
Ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biteganya ko ibyo bikorwa bizarangira ku itariki ya 1 Gicurasi 2020, kandi bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari n’igice.
Imfashanyo zishyirwa mu bwato muri leta ya Folorida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abavandimwe bagiye muri Bahamasi inshuro 29 mu bwato
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza ikibuga k’indege cya Great Abaco cyo muri Bahamasi cyarengewe n’amazi
Ifoto imbere mu ndege