Soma ibirimo

1 UKWAKIRA 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikimongo

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikimongo

Ku itariki ya 25 Nzeri 2021, hasohotse Bibiliya—Ivanjiri yanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikimongo mu buryo bwa eregitoronike. Umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse mu materaniro yihariye yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Ayo materaniro yakurikiranywe n’abantu barenga 2 500.

Iki ni cyo gitabo cya mbere cyo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya gisohotse mu rurimi rw’Ikimongo. Urwo rurimi ruvugwa n’abantu barenga miriyoni eshatu n’ibihumbi magana kenda. a Ubusanzwe, Abamongo bagira idini ryabo gakondo ryemera ko ibyaremwe bigomba gusengwa, abandi bo bigishwa ko isi iyoborwa n’imyuka mibi n’imyiza, ikoreshwa n’abantu bafite imbaraga zidasanzwe.

Mu myaka ya 1970, Abamongo benshi bahungiye muri Tayilande. Urebye bamwe muri bo bagiye gutura mu bihugu byo mu burengerazuba. Nanone abenshi bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gihe, Abamongo batuye muri Amerika baba muri leta ya Kaliforuniya, Minesota na Wisikonsini. Mu mwaka wa 2007, ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye guhindura inyandiko mu rurimi rw’Ikimongo. Mu mwaka wa 2012, bubatse ibiro by’ubuhinduzi byitaruye mu mugi wa Sacramento muri leta ya Kaliforuniya.

Ikipe y’abahinduzi yamaze amezi atatu ihindura igitabo cya Matayo. Bafashijwe n’itsinda ry’abantu bagenzura umwandiko bari mu bihugu bitanu bitandukanye.

Hari ikibazo kihariye ikipe y’abahinduzi yagombaga guhangana na cyo. Nubwo Ikimongo cyatangiye kwandikwa nyuma y’umwaka wa 1950, nta mategeko ahamye y’imyandikire kigira cyangwa uburyo buhamye bwo gukoresha inyuguti nkuru.

Bibiliya za mbere zabonetse muri urwo rurimi mu myaka ya 1980. Icyakora Abamongo benshi ntibashoboraga kugura izo Bibiliya kubera ko zahendaga. Ikindi nanone izo Bibiliya zari zirimo ibintu bidahuje n’ukuri bigatuma abazisoma badasobanukirwa neza Ibyanditswe. Urugero, hari Bibiliya yafashe izina bwite ry’Imana irisimbuza izina ry’umuntu uvugwa mu migani y’Abamongo.

Hari umuhinduzi wavuze ati: “Iyi Bibiliya izafasha abantu b’imitima itaryarya kumenya izina rya Yehova bakoresheje Bibiliya zabo kandi babe inshuti ze. Rwose hashize imyaka myinshi dusenga tuyisaba kandi twari tuyitegereje.”

Abantu bavuze ko bishimiye kubona Bibiliya ihuje n’ukuri kandi yoroshye gusoma. Hari muntu wavuze ati: “Nshimishwa no gusoma ivanjiri ya Matayo mu rurimi rw’Ikimongo, mba numva bindenze, kuko mbasha kwiyumvisha ibivugwa.”

Kuba Ivanjiri yanditswe na Matayo yarasohotse mu rurimi rw’Ikimongo, bitwibutsa ko Imana yacu itarobanura kandi ko izatuma Ijambo ryayo rigera ku bantu bose bifuza kuyimenya.—Ibyakozwe 10:34, 35.

a Ntabwo bijya byorohera Abashakashatsi kumenya umubare nyawo w’Abamongo. Ugereranyije mu magepfo y’u Bushinwa hatuye Abamongo miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi. Abandi miriyoni imwe n’ibihumbi magana abiri batuye mu majyaruguru ya Viyetinamu, Laos, Tayilande no mu burasirazuba bwa Miyanimari. Naho abarenga 170 000 baba muri Amerika.