19 NYAKANGA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Itariki: 12-14 Nyakanga 2019
Aho ryabereye: Sitade ya NRG iri i Houston muri leta ya Tegizasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Indimi: Icyongereza n’Igikoreya
Abateranye: 50.901
Ababatijwe: 401
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.000
Ibiro by’ishami byatumiwe: Burezili, Filipine, Kanada, Kolombiya, Koreya, Ositaraliya, Sikandinaviya, Silovakiya, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani n’u Bwongereza
Inkuru y’ibyabaye: Sylvester Turner, meya w’umugi wa Houston, yatangajwe no kubona Abahamya 50.000 n’abo batumiye baje mu ikoraniro, maze aravuga ati: “Ukigera muri uyu mugi uhita ubona ko hari ikintu kidasanzwe! Twishimiye kuba ikoraniro ryanyu ryabereye muri uyu mugi. Nimushaka no kurikora kabiri mu mwaka muzaze rwose, tubahaye ikaze mu mugi wa Houston. Umwaka utaha muzaze, n’undi mwaka muze.”
Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abaje mu ikoraniro
Abashyitsi baje mu ikoraniro babwirizanyije n’abavandimwe bo muri ako gace
Muri iryo koraniro habatijwe abantu 401
Umuvandimwe Anthony Morris, wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru ku wa Gatandatu
Abashyitsi baturutse hirya no hino bambaye imyenda gakondo bifotoza
Abashyitsi baganira
Abashyitsi baturutse hirya no hino bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, bapepera abateranye muri disikuru isoza ku cyumweru
Abavandimwe bataramiye abashyitsi mu birori byabaye nimugoroba, barabaririmbira, barababyinira kandi bababwira n’amateka y’Abahamya ba Yehova b’i Houston