29 KANAMA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Cyesipanyoli
Itariki: 23-25 Kanama 2019
Aho ryabereye: Sitade ya NRG iri i Houston muri leta ya Tegizasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ururimi: Icyesipanyoli
Abateranye: 56.167
Ababatijwe: 626
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.500
Ibiro by’ishami byatumiwe: Arijantine, Amerika yo Hagati, Boliviya, Dominicaine (Rép.), Ekwateri, Esipanye, Filipine, Kolombiya, Peru, Shili, Tirinite na Tobago, u Bufaransa, u Butaliyani, u Buyapani na Venezuwela
Inkuru y’ibyabaye: Joelle Hardin, umuyobozi w’ikigo gicuruza amatike mu mugi wa Houston, yaravuze ati: “Muri iki gitondo, umwe mu bakozi wagenzuraga amatike y’abashyitsi mbere y’uko binjira ahari ahabereye ikoraniro, yaje arambwira ati: ‘Joelle, . . . uzi ko buri wese yanyitegerezaga maze akanshimira, kandi bavugaga indimi zitandukanye!’ Ni ukuri byatumye yirirwa neza. Ni ubwa mbere nabona yishimye bene ako kageni.”
Mu gitondo abashyitsi bageze ahabera ikoraniro
Abashyitsi barimo babwirizanya n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace
Abavoronteri benshi barimo bakora isuku ahabereye ikoraniro mu gitondo cyo ku wa Gatanu
Bashiki bacu babiri barimo babatizwa. Habatijwe abantu 626
Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku wa Gatanu nyuma ya saa sita
Abashyitsi bagira ibyo bandika mu gihe k’ikoraniro
Mushiki wacu arimo atembereza abashyitsi mu nzu ndangamurage; hakaba ari hamwe mu hantu nyaburanga batemberejwe
Abavandimwe na bashiki bacu basusurukije abashyitsi mu birori byari byateguwe
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bareba muri kamera, bapepera abateranye, ku Cyumweru ikoraniro rirangiye