12 NYAKANGA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye Miami, muri Amerika
Itariki: 5-7 Nyakanga 2019
Aho ryabereye: Miami, muri leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Indimi: Icyongereza, Igishinwa k’Ikimandare
Abateranye: 28.000
Ababatijwe: 181
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.000
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Afurika y’Epfo, Burezili, Esipanye, Fiji, Gana, Hong Kong, Isirayeli, Kanada, Kolombiya, Ositaraliya, République Dominicaine, Sikandinaviya, Tayiwani, Tirinite na Tobago, u Bugiriki, u Buholandi, u Buyapani, u Bwongereza na Ukraine
Inkuru y’ibyabaye: Francis X. Suarez, meya w’umugi wa Miami, yasuye ahabereye ikoraniro ku Cyumweru, maze aravuga ati: “Nakunze insanganyamatsiko yanyu ivuga ngo: ‘Urukundo ntirushira!’ Ni nziza rwose.” Yongeyeho ati: “Iyaba imigi minini yo muri Amerika cyangwa hirya no hino ku isi yaberagamo ikoraniro nk’iri.”
Abakiri bato baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Miami
Abashyitsi n’Abahamya bo muri ako gace batumira abahatuye mu ikoraniro
Abateranye barimo bahabwa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu rurimi rw’Igishinwa, yasohotse ku wa Gatanu
Abateranye bagira ibyo bandika mu gihe k’ikoraniro
Batatu mu bantu 181 babatijwe, barimo babatizwa
Abavandimwe na bashiki bacu barimo basuhuzanya n’abashyitsi kandi bahana impano
Abamisiyonari n’abakora kuri Beteli zo mu bindi bihugu barimo bapepera abateranye ku Cyumweru nyuma ya saa sita
Umuvandimwe Lösch arimo aramukanya n’abakora umurimo w’igihe cyose wihariye, nyuma y’ikoraniro ryo ku Cyumweru
Urubyiruko rurimo rususurutsa abashyitsi mu birori ryari byateguwe