15 KANAMA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Phoenix muri Amerika
Itariki: 9-11 Kanama 2019
Aho ryabereye: Chase Field, i Phoenix muri Arizona ho Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Indimi: Icyongereza
Abateranye: 40.237
Ababatijwe: 352
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.000
Ibiro by’ishami byatumiwe: Kanada, Koreya, Mikoroneziya, Ositaraliya, Shili, Sikandinaviya, Siri Lanka, Tahiti, Tayilande, Tirinite na Tobago, Turukiya, u Bufaransa, u Bugiriki, u Buhindi, u Burayi bwo Hagati, u Butaliyani n’u Bwongereza
Inkuru y’ibyabaye: Steve Moore, umuyobozi w’ikigo kitwa Visit Phoenix, ugira uruhare mu gutegura ahabereye ibirori, gushaka za hoteri n’ahantu ho gutemberera mu mugi wa Phoenix, yaravuze ati: “Maze igihe kirekire ntegura ibirori, ariko iri koraniro mwagize ni ryo rya mbere maze kubona riteguye neza. Gukorana namwe nta ko bisa! Uretse n’ibyo kandi, mwadusezeranyije ko muzasukura iyi sitade mbere y’uko mugenda; nta wundi muntu urakora ikintu nk’icyo!”
Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Sky Harbor muri Phoenix
Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Phoenix biteguye kwakira abashyitsi kuri imwe muri hoteri bagombaga gucumbikamo
Abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu magana bakirana ibyishimo byinshi abashyitsi ku wa Gatanu mu gitondo
Abashyitsi, bamwe muri bo bambaye imyenda gakondo, bakurikiye ikoraniro
Bamwe mu bantu 352 babatijwe, barimo babatizwa
Umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku munsi wa kabiri w’ikoraniro
Abashyitsi barimo bifotoza
Abavandimwe batwaye igare rikururwa n’amafarashi, biyibutsa amateka yo mu kinyejana cya 19 yaranze Uburengerazuba bwa Amerika
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye baca mu kibuka nyuma y’ikoraniro