23 KANAMA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i St. Louis, muri Amerika
Itariki: 16-18 Kanama 2019
Aho ryabereye: i St. Louis, muri leta ya Misuri, muri Amerika
Indimi: Icyongereza, Igikorowate
Abateranye: 28.122
Ababatijwe: 224
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5,000
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Afurika y’Epfo, Arijantine, Filipine, Finilande, Kanada, Kolombiya, Korowasiya, Ositaraliya, Polonye, Porutugali, Seribiya, Sikandinaviya, Silovakiya, u Bufaransa, u Burayi bwo hagati, u Buyapani n’u Bwongereza
Inkuru z’ibyabaye: Martin Gulley, umuvugizi w’ikigo gitwara abagenzi (Metrolink) yaravuze ati: “Hari igihe umuntu avuga ko akunda umuntu cyangwa ikintu runaka. Ariko kubivuga gusa ntibihagije, ahubwo bigaragarira mu bikorwa. Urukundo mufite rutuma mwicisha bugufi, aho kwiyemera. Iyo nambaye ikarita y’akazi, umbonye wese ahita amenya aho nkora, kuko ari yo indanga. Ariko mwebwe, ubonye Abahamya ba Yehova ahita abona ko barangwa n’urukundo.”
Jerry Vallely, umuvugizi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubukungu i St. Louis yongeyeho ati: “Iyo mutegura ibintu byanyu, ntimukora ibyo musabwa gukora gusa. Mutekereza cyane ku buryo abantu bazakira ibyo mukora, baba ari abashyitsi banyu bazaza, baba ari abatuye uyu mugi ndetse n’abo dukorana. Muzirikana buri wese muzafatanya kandi mugakora uko mushoboye kugira ngo bizagende neza.”
Abavandimwe na bashiki bacu bategerereje abashyitsi ku kibuga k’indege mpuzamahanga kitiriwe Lambert
Abashyitsi n’abavandimwe na bashiki bo mu mugi wa St. Louis babwiriza mu ruhame
Abavandimwe na bashiki bacu bakora isuku ahazabera ikoraniro mbere y’uko ritangira
Bashiki bacu batatu barimo babatizwa. Habatijwe abantu 224
Umuvandimwe David Splane, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku munsi wa gatatu w’ikoraniro
Abashyitsi bakurikiye ibivugirwa mu ikoraniro bishimye
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku Cyumweru
Abashyitsi bifotozanya n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri uwo mugi
Abashyitsi bishimiye gusura amoko atandukanye y’inyamaswa ziboneka aho basuye
Abashyitsi barimo berekwa Bibiliya ya mbere ya King James yo mu mwaka wa 1611, mu isomero ryo mu mugi wa St. Louis; ipaji irambuye, igaragaza muri Zaburi ya 83:18. Abakora muri iryo somero barambuye iyo Bibiliya kuri iyo paji kugira ngo baze kuhereka abo bashyitsi
Abakiri bato barimo baririmba mu birori byo kwakira abashyitsi