Soma ibirimo

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri 2023, rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kwihangana”, ryabereye muri Newburgh mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

15 Gicurasi 2023
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri 2023, rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kwihangana” ryaratangiye

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri 2023, rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kwihangana” ryaratangiye

Muri werurwe 2020, amakoraniro y’iminsi itatu aba imbonankubone yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19. Muri uyu mwaka hirya no hino ku isi hazabera ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze Kwihangana”, rizabera ahantu harenga 6000 mu ndimi zirenga 500. Ikoraniro ryambere ryabaye ku itariki ya 12 kugeza 14 Gicurasi 2023.

Ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri mu mujyi wa Newburgh wo muri New York muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika hateraniye abarenga 1,800. Umwe muri bo ni mushiki wacu witwa Khrystine Torres. Yaravuze ati: “Igihe uwari uhagarariye ikoraniro yavugaga ati: ‘Muhawe ikaze’ abateranye bahise bakoma amashyi menshi. Buri wese mu bari bari aho yari yishimiye ko twari twongeye guteranira hamwe.” Umuvandimwe Duane Smith, nawe wari uri muri iryo koraniro yaravuze ati: “ Abantu bari bishimye cyane, wahitaga wibonera rwose ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bari bishimiye kongera guhurira hamwe.”

Mushiki wacu Jessica Dolcemascolo, wabatijwe mu gihe cy’icyorezo. Ntiyari yarigeze aterana ikoraniro ry’iminsi itatu imbonankubone. Yavuze uko yumvise ameze agira ati: “Narishimye cyane ku buryo numvaga ari nk’aho nongeye guhura n’incuti yanjye magara twari tumaze igihe kirekire tutabonana.” Mushiki wacu ufite imyaka 18 witwa Noemi Tinajero, akaba yarabatijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yaravuze ati: “Kubona ukuntu abagize imiryango hamwe n’incuti bari bishimye, byasaga naho twinjiye mu isi nshya.”

Bashiki bacu bageze ahabera ikoraniro ku wa Gatanu mugitondo

Abenshi bishimiye umutwe w’ikoraniro. Umuvandimwe Sam Huh, yaravuze ati: “Abenshi muri twe kwihangana biratugora. Ubwo rero, byari bikenewe ko twibutswa ko dukeneye gukomeza kwigana uwo muco mwiza wa Yehova.” Mushiki wacu Frenchie Smith, yaravuze ati: “Iri koraniro ryanyibukije ukuntu kwihangana ari umuco w’ingenzi mu bice byose bigize ubuzima bwanjye. Ibyo twize mu ikoraniro byose byaramfashije.”

Birashimishije cyane kubona ko abantu bose bagiye muri iri koraniro rya mbere ry’iminsi itatu, barirangije ribateye inkunga. Kimwe n’abandi bantu benshi bo hirya no hino ku isi turitegerezanyije amatsiko.—Zaburi 122:1.