10 GASHYANTARE 2022
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Imirimo yo kubaka no gusana inyubako za Beteli ziri i Patterson muri New York irakomeje
Mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York, hari kubakwa inyubako izashyirwamo ahantu hashya hazajya hasurwa. Iyo nyubako izaba ifite ubuso bwa metero kare 2 787, kandi igizwe n’amagorofa abiri. Byitezwe ko izuzura mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2023. Muri yo nyubako hazashyirwamo inzu ndagamurage igizwe n’ahantu hatatu hazashyirwa amafoto ahoraho n’ahandi hazashyirwa amafoto bahinduranya. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi bagera ku 1 200 buri munsi. Nanone inyubako nyinshi ziri muri icyo kibanza zizavugururwa n’ibindi bintu biri mu mazu ariko bikaba bishaje bizasimbuzwa. Imirimo yo gusana no kubaka inzu nshya igeze hafi muri kimwe cya kabiri ngo irangire.
Abavandimwe bagenzura uwo mushinga bahuye n’inzitizi zitandukanye bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Icyo cyorezo cyatumye imirimo y’ubwubatsi ihagarara, bitewe n’uko kubona ibikoresho by’ubwubatsi bitari byoroshye. Urugero, hari aho bageze sima yo kumena beto ibabana nke ariko abavandimwe babashije kumena beto ahantu hanini hari hateganyijwe kandi harangiriye ku gihe bari bateganyije. Ikindi kandi nubwo ibiciro by’ibyuma byari byarazamutse, abavandimwe babashije kubigura amafaranga make bitewe n’uko bari baragiranye amasezerano n’ababicuruza mbere y’igihe.
Igihe Beteli yari muri gahunda ya guma mu rugo abavoronteri bashoboye gukorera mu ngo, maze imirimo yo gukora ibishushanyo mbonera n’indi myiteguro irakomeza. Hari igihe guhura n’abayobozi b’umugi wo muri ako gace bitashobokaga bitewe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo zari zarashyizweho kandi na byo byatumye hari ibitihuta. Icyakora komite ishinzwe uyu mushinga yabonye ibyangombwa byose yari ikeneye kandi ibibonera igihe, bitewe n’uko yakoranye n’ibiro bya Beteli n’abakozi ba leta. Ibyo byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo n’abavoronteri bakorera mu rugo.
Igihe gahunda ya guma mu rugo yari ihagaze ho gato na bwo gutumira abavoronteri ngo baze ku kibanza ntibyashobokaga. Icyakora ahagana muri Nzeri 2020, byarashobokaga gutumira abavoronteri bakora iminsi itanu ngo baze babe ku kibanze maze batangire akazi.
Mushiki wacu witwa Jennifer Paul yatumiriwe kuza gufasha kuri uyu mushinga mu gihe k’icyorezo. Yerekeje kuri uwo mushinga agira ati: “Nkunda imirimo isaba imbaraga. Icyakora icyo nkunda si imirimo ahubwo ni abantu bayikora. Bimfasha kwibonera uko umuryango wa Yehova ukora.”
Ubu hari abavoronteri bagera kuri 400 bakora kuri uyu mushinga wo kuvugurura no kubaka ahantu hashya ho gusura i Patterson. Abagera kuri 350 bakorera ahakorerwa imirimo. Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kwibonera uko Yehova atanga ibikenewe byose kugira ngo uyu mushinga ugende neza.—1 Ngoma 29:16.
Abavandimwe babiri bari gucukura umuyoboro uzajya utwara amazi
Mushiki wacu uri gukora insinga z’ibyuma bishyushya bikanakonjesha mu nyubako iri kuvugururwa
Umuvandimwe ugiye kuzamura ibyuma bubakisha, akoresheje imashini ikoreshwa mu kubaka inyubako ndende
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza ahantu hashya hazajya hasurwa mu kigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha
Umuvandimwe uri gukata icyuma kiri ku igorofa rya kabiri
Imashini ikoreshwa mu kubaka inyubako ndende iri kuzamura ku gisenge, icyuma kizajya gishyushya cyangwa kigakonjesha mu nzu y’ibiro
Bashiki bacu bakora mu bwubatsi bari kwisekera
Abavoronteri bari gukorera ku gisenge ari ku mugoroba