Soma ibirimo

23 MATA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imiyaga ikaze isaga 100 yibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Amerika

Imiyaga ikaze isaga 100 yibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Amerika

Ku itariki ya 12 n’iya 13 Mata 2020, imiyaga ikaze isaga 100 yibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Amerika. Ikigo k’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyavuze ko hari umuyaga wageze ku birometero birenga bibiri, ukaba ari umwe mu miyaga ikaze yabayeho mu mateka.

Ibiro by’ishami byahise bivugana n’abagenzuzi b’uturere twibasiwe n’iyo miyaga kugira ngo bamenye uko abavandimwe bacu bari bamerewe. Nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo miyaga ikaze. Hari mushiki wacu wakomeretse bidakabije igihe umuyaga wasenyaga inzu ye. Hari Abahamya 63 bavanywe mu byabo, inzu 12 zirasenyuka n’izindi 58 zirangirika. Nanone hari Amazu y’Ubwami atanu yangiritse bidakomeye, ariko hari Inzu y’Ubwami yagwiriwe n’igiti kirayangiza cyane.

Abasaza n’abagenzuzi b’uturere bakomeje kubikurikiranira hafi. Barimo barahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bakoresheje Bibiliya, bakabaha ubufasha bw’ibanze bakeneye, cyanecyane abatakaje ibyabo.—Yesaya 40:1.