Soma ibirimo

Imodoka zarengewe n’amazi y’umwuzure, mu mugi wa Harlingen, muri leta ya Texas

10 NYAKANGA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imiyaga ikaze n’imyuzure mu magepfo ya Texas

Imiyaga ikaze n’imyuzure mu magepfo ya Texas

Ku itariki ya 24 Kamena 2019, imiyaga ikaze n’imvura nyinshi yibasiye amagepfo ya Texas. Raporo za vuba aha zigaragaza ko amazu abarirwa mu magana yarengewe n’amazi kandi ko abantu basaga 100 bavanwe mu byabo.

Nubwo nta Muhamya n’umwe wakomerekejwe n’ibyo biza, 47 muri bo bavanwe mu byabo. Nanone kandi, amazu 65 y’Abahamya yarangiritse, ndetse n’igice kimwe k’Inzu y’Ubwami.

Umugenzuzi usura amatorero n’abasaza bo muri ako gace bahumurije abagwiririwe n’ibyo biza. Nanone kandi hashyizweho Komite Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yo kubonera abavandimwe bacu amacumbi, ibyokurya, amazi ndetse n’imyambaro. Nanone abavandimwe batangiye ibikorwa byo gusana amazu n’igice k’Inzu y’Ubwami byangiritse.

Tuzakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu magepfo ya Texas, kuko bakomeje kwiringira Yehova no kwihanganira ibyo bihe bikomeye banyuzemo.—Yesaya 26:3, 4.