Soma ibirimo

Imvura ikabije ivanze n’umuyaga yangije byinshi muri Kaliforuniya, muri Amerika

19 MUTARAMA 2023
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imvura ikabije ivanze n’umuyaga yangije ibintu byinshi mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Imvura ikabije ivanze n’umuyaga yangije ibintu byinshi mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuva ku itariki ya 4 Mutarama 2023, urubura, imvura nyinshi n’umuyaga ukaze byangije ibintu byinshi muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika. Iyo mvura ivanze n’umuyaga yateje imyuzure n’inkangu kandi ituma umuriro w’amashanyarazi ubura. Abantu babarirwa mu bihumbi byabaye ngombwa ko bava mu byabo kandi hamaze gupfa byibuze abagera kuri 19. Iyo mvura yibasiye cyane uduce tumwe na tumwe ku buryo wavuga ko mu minsi mike gusa twaguyemo imvura irenga kimwe cya kabiri cy’imvura isanzwe ihagwa mu gihe cy’umwaka wose.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 199 bavuye mu byabo

  • Amazu 4 yarangiritse bikabije

  • Amazu 141 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 23 yarangiritse bidakabije

  • Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi byarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bari gusura imiryango yagezweho n’ingaruka z’iyi mvura kugira ngo bayihumurize kandi bayifashe kubona ibyo ikeneye

  • Hamaze gutunganywa amazu 44

  • Hamaze gusanwa amazu 15

Twiringiye ko muri ibi bihe by’amakuba, Yehova azakomeza guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu.—Zaburi 50:15.