13 KAMENA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Imvura n’imiyaga byibasiye leta zimwe na zimwe za Amerika
Muri Gicurasi 2019, ibitangazamakuru byavuze ko imvura nyinshi n’imiyaga ikaze igera kuri 500 byayogoje ibice bimwe na bimwe byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahamya ba Yehova bo muri leta ya Arikansasi, Indiyana, Misisipi, Misuri, Ohiyo, Okalahoma, Penisilivaniya n’iya Tegizasi bibasiwe n’ibyo biza. Icyakora nubwo hari Abahamya batandatu bakomeretse, na ho bane bakajyanwa mu bitaro, nta Muhamya wahitanywe na byo. Nanone amazu atandatu y’Abahamya yarasenyutse, naho andi mazu 98 n’Amazu y’Ubwami 12 arangirika. Ibyo byatumye Abahamya bagenzi bacu bagera kuri 84 bavanwa mu byabo.
Mu gihe abavandimwe bagikomeje kureba ibyangijwe n’ibyo biza, harimo haratangwa imfashanyo z’ibyokurya, amazi n’aho kuba. Abasaza b’amatorero n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ibyo bice, barimo barasura abo Bahamya ngo babahumurize bifashishije Bibiliya.
Dukomeje gushyigikira no gusenga dusabira abo bavandimwe bacu, kugira ngo bashobore kwihanganira ingaruka z’ibyo biza.—2 Abakorinto 1:3, 4.