Soma ibirimo

Imodoka zarengewe n’amazi, mu mugi wa Houston muri leta ya Tegizasi

2 UKWAKIRA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imyuzure ikaze yibasiye amagepfo ya Tegizasi

Imyuzure ikaze yibasiye amagepfo ya Tegizasi

Ku itariki ya 16 Nzeri 2019, inkubi y’umuyaga yiswe Imelda yibasiye amagepfo y’iburasirazuba bwa Tegizasi, maze ituma hagwa imvura idasanzwe yamaze iminsi mike. Ni bwo bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba inkubi y’umuyaga n’imvura idasanzwe bene ako kageni. Nyuma y’ibyo biza, imodoka zibarirwa mu magana zasigaye ku muhanda. Abantu benshi batangiye guhunga.

Raporo dukesha ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu, igaragaza ko nubwo muri ako gace hatuye Abahamya bagera ku 29.649, nta n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora abagera ku 114 bavanywe mu byabo. Amazu 145 yarangiritse ndetse n’Amazu y’Ubwami 10.

Ibiro by’Abahamya byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi, ifatanya n’abagenzuzi b’uturere bo muri utwo duce, kugira ngo bagenzure imirimo y’ubutabazi banamenye ibyangiritse. Tuzi ko Yehova azakomeza gufasha abo bavandimwe bacu kuko ‘ubudahemuka bwe bugera mu bicu.’​—Zaburi 36:5.