Soma ibirimo

Urugo rw’Umuhamya wo muri Ashland, muri Neburasika rwuzuye amazi. Hari abavolonteri bitangiye gusukura iyi nzu.

16 MATA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imyuzure yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Imyuzure yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Muri Werurwe 2019, imvura idasanzwe n’urubura rwashonze byateje imyuzure muri leta ya Neburasika n’iya Iyowa. Imigezi yo muri utwo duce yararengewe, ingomero ziruzura maze zisenya amazu abarirwa mu magana kandi abantu bane bahasiga ubuzima.

Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika byavuze ko mu Bahamya bagera ku 5.123 batuye muri ako gace, nta n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora abagera kuri 84 bavuye mu byabo. Nanone inzu 8 z’Abahamya zarangiritse cyane na ho izigera kuri 34 zirangirika bidakabije.

Hari Abahamya bari mu matorero yo hafi aho bitangiye gusukura aho hantu babifashijwemo n’abakora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi. Abagenzuzi b’uturere bo mu duce twibasiwe n’ibyo biza, barimo barasura abavandimwe kugira ngo babahumurize bakoresheje Bibiliya.

Dusenga dusabira abo bavandimwe bacu kugira ngo bakomeze kwihangana muri ibyo bihe bitoroshye barimo.—2 Abakorinto 1:3, 4.