1 NZERI 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkongi y’umuriro idasanzwe
Aho byabereye
Mu majyaruguru ya Kaliforuniya na Oregon
Ikiza
Imirabyo yarabije inshuro zigera ku 14.000 hamwe n’ibindi bibazo byatumye haba inkongi z’umuriro mu duce tugera 700. Ibyo byatumye ahantu hangana na hegitari zisaga ibihumbi magana ane hashya
Imyotsi n’ivu byangije ikirere ku buryo kubihumeka bishobora kwangiza ubuzima. Ku itariki ya 21 Kanama hatangajwe ko mu majyaruguru ya Kaliforuniya hari ikirere gihumanye kurusha ahandi ku isi
Mu duce tubiri n’ubu tukiri kwaka, biravugwa ko ari ho habaye inkongi z’umuriro zikaze cyane, imwe ikaba ari iya kabiri indi ikaba iya gatatu mu mateka ya Kaliforuniya
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 936 babaye bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 2 y’ababwiriza yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Komite z’ubutabazi, abagenzuzi b’uturere, n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace barimo gufasha abagezweho n’ibiza
Abahamya baho bashimishijwe cyane n’uburyo bagenzi babo babafashije. Hari Umuhamya wavuze ati: “Uko ibibazo duhura na byo byaba biri kose, abavandimwe na bashiki bacu baba biteguye kudufasha. Twumva turi mu muryango mwiza.” Imirimo y’ubutabazi irimo gukorwa ni gihamya igaragaza ko nta ‘cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana.’—Abaroma 8:39.