17 NZERI 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkongi y’umuriro idasanzwe ikomeje kwibasira Amerika
Aho byabereye
Kaliforuniya, Orego na Washingitoni
Ikiza
Ikongi y’umuriro ikaze imaze gutwika ahantu hangana na hegitari miriyoni ebyiri uvuye muri Kaliforuniya ukageza i Washingitoni
Iyo nkongi ikomeje guhumanya umwuka wo mu kirere ku buryo kuwuhumeka biteje akaga
Iyi n’imwe mu nkongi zikomeye zibasiye Kaliforuniya
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 4.546 bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 61 yarasenyutse
Amazu 16 yarangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Komite zishinzwe ubutabazi ziri gukorana n’abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero kugira ngo bafashe abavandimwe na bashiki bacu bakuwe mu byabo. Ibyo bikorwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abagezweho n’iki kiza biboneye ko Yehova abitaho akoresheje umuryango we. Hari mushiki wacu inzu ye yasenyutse wavuze ati: “Abavandimwe bari biteguye gutanga ikintu cyose dukeneye na mbere y’uko twe tumenya ko tugikeneye.”
Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce twibasiwe n’icyo kiza bakomeje guhangana n’ibibazo, bibonera ko Yehova abitaho kandi ko ari umunyambabazi.—Yakobo 5:11