Soma ibirimo

Ifoto yafashwe nijoro yerekana inkongi yiswe Dixie, yibasiye Kaliforuniya, muri Amerika.

16 KANAMA 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkongi z’umuriro zikomeje kwangiza byinshi muri Kaliforuniya

Inkongi z’umuriro zikomeje kwangiza byinshi muri Kaliforuniya

Inkongi z’umuriro zitandukanye zikomeje kwangiza byinshi muri leta ya Kaliforuniya, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inkongi y’umuriro yiswe Dixie yangije hegitari zisaga 187 562. Kugeza ubu iyi ni yo nkongi y’umuriro iza ku mwanya wa kabiri ikaze kurusha izindi zabaye mu mateka ya Kaliforuniya.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 415 bakuwe mu byabo

  • Amazu 17 yarasenyutse

  • Amazu 2 yarangiritse cyane

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero yo mu duce twangijwe n’iyo nkongi barimo barakorana n’abasaza b’amatorero kugira ngo bahumurize abavandimwe kandi bafashe abavanywe mu byabo kubona aho kuba

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Nubwo abagaragu ba Yehova bahanganye n’ibibazo, bakomeje kwerekena ko ari inshuti nyakuri kandi ko baba biteguye gufasha abavandimwe babo.—Imigani 17:17.