Soma ibirimo

14 WERURWE 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku itariki ya 3 Werurwe 2019, inkubi y’umuyaga idasanzwe yibasiye ibice byo muri leta ya Alabama, Folorida na Jeworujiya, ihitana abantu 23 abandi babarirwa muri mirongo barakomereka.

Ibiro by’Abahamya byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wapfuye. Icyakora, hari mushiki wacu umwe wakomeretse igihe inkubi y’umuyaga yasenyaga inzu ye iri ahitwa Fort Valley, muri leta ya Jeworujiya. Ubu arimo aritabwaho n’abaganga mu bitaro byo hafi aho. Nanone, hari amazu ane y’Abahamya yangiritse naho andi ane arasenyuka burundu. Abagenzuzi barimo barakurikiranira hafi imirimo yo gufasha abibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Abahamya batanze imfashanyo zirimo ibyokurya, aho kwikinga n’imyambaro kandi abasaza b’amatorero na bo bakomeje guhumuriza abibasiwe n’icyo kiza.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bibasiwe n’uwo muyaga, kandi twiringiye ko isomo ry’uyu mwaka wa 2019 rizabahumuriza. Iryo somo rigira riti: “Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.”—Yesaya 41:10.