Soma ibirimo

22 NYAKANGA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye amagepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye amagepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, inkubi y’umuyaga ukaze yiswe Barry yibasiye leta ya Luwiziyana. Iyo nkubi y’umuyaga yateje umwuzure n’ibura ry’amashanyarazi muri leta ya Alabama, Luwiziyana n’iya Misisipi.

Nubwo nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke, abagera ku 123 bavanywe mu byabo. Nanone iyo nkubi y’umuyaga yangije amazu 97 y’abavandimwe na bashiki bacu n’Amazu y’Ubwami 5.

Abagenzuzi b’akarere n’abasaza b’amatorero bo muri utwo duce barimo barahumuriza abibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Abahamya bo mu matorero ari hafi aho batanze imfashanyo zirimo amazi, ibyokurya n’aho kuba. Nanone hatangiye gushyirwaho gahunda yo gusana amazu yangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo mu magepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo bashobore kwihanganira ingaruka z’iyo nkubi y’umuyaga.—Imigani 18:10.