Soma ibirimo

20 KANAMA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye ibice byo hagati no mu burengerazuba bwa Amerika

Inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye ibice byo hagati no mu burengerazuba bwa Amerika

Aho byabereye

Ibice byo hagati no mu burengerazuba bwa Amerika

Ikiza

  • Ku itariki ya 10 Kanama 2020, inkuba n’imirabyo wongeyeho n’imiyaga ikaze byateje ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu

  • Umuyaga wangije imyaka n’amazu kandi utera ibura ry’amashanyarazi

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Hari ababwiriza 2 bakomeretse bidakabije

  • Ababwiriza 18 bakuwe mu byabo

Ibyangiritse

  • Amazu 216 yarangiritse

  • Amazu 5 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 24 yarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Komite zishinzwe ubutabazi zifatanyije n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ibyo bice n’abasaza b’amatorero baho, barimo gufasha abavandimwe na bashiki bibasiwe n’ibiza

Mu gihe Yehova akomeje gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu, dutegerezanyije amatsiko igihe nta muntu uzongera guhangayikishwa n’uko ibiza bishobora kumusenyera.—Yesaya 65:21.