7 NZERI 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga n’imvura byateje inkangu muri Luwiziyana
Aho byabereye
Muri leta ya Arikansasi, Misisipi, Luwiziyana no mu ya Tegizasi
Ikiza
Ku itariki ya 27 Kanama 2020 inkubi y’umuyaga n’imvura yiswe Laura yateje inkangu mu burengerazuba bwa leta ya Luwiziyana. Umuyaga wangije ibintu byinshi kandi utuma amashanyarazi abura ahantu henshi
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Twababajwe n’uko hari mushiki wacu ugeze mu zabukuru wapfuye igihe yahungishwaga
Hari na mushiki wacu wakomeretse bidakabije
Ababwiriza bagera kuri 3.992 bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 10 y’abavandimwe yarasenyutse
Amazu 95 y’abantu ku giti cyabo n’Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse cyane
Amazu 192 y’abantu ku giti cyabo n’Amazu y’Ubwami 16 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyizeho komite ishinzwe ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero bakomeje gufasha abavanywe mu byabo kubona aho baba
Inkuru z’ibyabaye
Abahamya bo mu duce two hafi aho bakiriye mu ngo za bo abavanywe mu byabo ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Umuhamya wafashijwe kubona aho kuba yaravuze ati: “Ibi bitwereka ko Yehova aduha imigisha.”
Abahamya bo mu duce twagezweho n’icyo kiza, bagaragaza ko ari ‘abakozi b’Imana’ bumvira ubuyobozi bahabwa kandi bagafasha abandi.—2 Abakorinto 6:4.