14 KANAMA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yayogoje uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aho byabereye
Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ikiza
Ku itariki ya 3 Kanama 2020, inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura yiswe Isaias yateje inkangu muri Karolina ya Ruguru
Uwo muyaga ukaze wibasiye inkombe z’uburasirazuba, wangije byinshi kandi utuma amashanyarazi abura
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Mushiki wacu umwe yarakomeretse
Imiryango 12 yamaze igihe yarakuwe mu byayo
Ibyangiritse
Amazu 55 y’abavandimwe yarangiritse byoroheje
Amazu atanu yarasenyutse
Imodoka nyinshi zarangiritse
Amazu y’Ubwami atanu yarangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Nubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeje, abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace n’abasaza b’itorero barimo gufasha Abahamya baho
Dushimishwa no kuba Yehova akomeje gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ibyo biza. Dutegerezanyije amatsiko igihe abantu batazongera “kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”—Imigani 1:33.