21 MUTARAMA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ku itariki ya 11 n’iya 12 Mutarama 2020, inkubi y’umuyaga ikaze yibasiye igice cy’amagepfo n’ik’uburengerazuba bya Leta Zunze ubumwe za Amerika. Imvura nyinshi irimo imiyaga n’inkuba yamaze iminsi ibiri igwa yangije ibintu byinshi muri leta zitandukanye muri Amerika. Tubabajwe n’uko iyo nkubi y’umuyaga, yahitanye umuvandimwe Albert Barnett wari ufite imyaka 85 n’umugore we Susan w’imyaka 75.
Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika byatangaje ko hangiritse inzu enye z’Abahamya hamwe n’Amazu y’Ubwami abiri. Nanone, iyo nkubi yangije umutungo w’Umuhamya.
Abasaza b’amatorero n’abagenzuzi b’uturere barimo baraha imfashanyo abavandimwe ari na ko babatera inkunga, babahumuriza. Twizeye ko Data wo mu ijuru Yehova, azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’ibyo biza.—Zaburi 34:18.