18 NZERI 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yangije byinshi
Inkubi y’umuyaga yiswe Dorian imaze kwibasira ibirwa bya Bahamasi, yakomereje ku nkombe z’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, iyo nkubi y’umuyaga yibasiye igice kimwe cya Karolina ya Ruguru (Cape Hatteras). Yateje imvura n’imyuzure, yangiza amazu kandi ituma ibikorwa by’ubucuruzi bidakomeza nk’uko bisanzwe. Ku itariki ya 7 Nzeri 2019, iyo nkubi y’umuyaga yageze no mu bice bya Nova Scotia, muri Kanada.
Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika byavuze ko mu babwiriza 1.742 bo muri Bahamasi, mushiki wacu umwe ari we wenyine wakomeretse bidakabije. Kugeza ubu, bimaze kumenyekana ko amazu 48 y’Abahamya ba Yehova yangiritse, na ho andi 8 agasenyuka.
Ababwiriza benshi bo ku kirwa cya Great Abaco, bimuriwe mu mugi wa Nassau, mu murwa mukuru wa Bahamasi. Abahamya baho babakiranye urugwiro, igihe bageraga ku kibuga k’indege.
Komite Ishinzwe Ubutabazi n’umugenzuzi w’akarere, barimo barashyiraho gahunda yo gufasha abagwiririwe n’ibyo biza kandi bakabaha ibyo bakeneye. Abahamya bo muri Amerika basuye abagwiririwe n’ibiza kugira ngo babahumurize kandi babatere inkunga.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyo nkubi y’umuyaga yabanje kwibasira Karolina y’Epfo n’iya Ruguru. Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomeretse, ariko Abahamya 737 bavanwe mu byabo, abenshi muri bo bakaba babaye bacumbikiwe by’agateganyo, mbere y’uko basubizwa mu ngo zabo. Nanone ingo 50 z’Abahamya n’Amazu y’Ubwami 12 byarangiritse.
Muri Kanada ho, nta Muhamya n’umwe wakomeretse. Iyo nkubi y’umuyaga yangije ingo zimwe na zimwe z’Abahamya, n’insinga z’amashanyarazi. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero yo hafi aho, bafashije abahuye n’ibyo biza.
Dushimishwa no kuba Yehova yarumvise “ijwi ryo kwinginga” ry’abo bavandimwe bamwiringira muri ibi bihe biruhije.—Zaburi 28:6.