Soma ibirimo

6 KANAMA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yiswe Hanna yibasiye igice cya Texas

Inkubi y’umuyaga yiswe Hanna yibasiye igice cya Texas

Aho byabereye

Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ikiza

  • Ku itariki ya 25 Nyakanga 2020, umuyaga uvanze n’imvura wiswe Hanna wateje inkangu n’imyuzure, utuma amazi y’inyanja arenga inkombe

  • Hanna ni yo nkubi y’umuyaga ya mbere ibaye muri uyu mwaka mu nyanja ya Atalantika

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Abavandimwe babiri bakomeretse byoroheje

  • Ababwiriza 193 bavanwe mu byabo

Ibyangiritse

  • Amazu 347 y’Abahamya ba Yehova yarangiritse

  • Amazu 31 yarasenyutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace kibasiwe n’icyo kiza, bakorana n’abasaza bo muri ayo matorero kugira ngo bafashe bagenzi babo kandi babahumurize

Tuzi neza ko Yehova, “Imana nyir’ihumure ryose,” akomeje kwita kuri abo bavandimwe na bashiki bacu bo muri Texas muri ibi bihe bikomeye barimo.—2 Abakorinto 1:3, 4.