Soma ibirimo

8 NZERI 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yiswe Ida yibasiye uduce two mu magepfo n’amajyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inkubi y’umuyaga yiswe Ida yibasiye uduce two mu magepfo n’amajyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku itariki ya 29 Kanama 2021, ni bwo inkubi y’umuyaga yiswe Ida yateje inkangu mu gace ka Port Fourchon muri leta ya Luwiziyana. Imiyaga irimo inkuba n’imvura nyinshi byateje imyuzure, ibintu byinshi birangirika kandi mu duce twa Gulf Coast babuze amashanyarazi. Ku itariki ya 1 Nzeri, mu majyaruguru y’iburasirazuba na ho habaye imyuzure bitewe n’iyo nkubi y’umuyaga ndetse n’ikirere. Mu duce tumwe na tumwe, tuzamara igihe nta mashanyarazi dufite.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Kugeza ubu nta Muhamya urahitanwa n’iyo myuzure

  • Abavandimwe 2 barakomeretse byoroheje

  • Mushiki wacu 1 yakomeretse igihe yahungaga bituma ajya mu bitaro

  • Amazu 1 429 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 183 yarangiritse cyane

  • Amazu 19 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 43 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse cyane

  • Amazu y’Amakoraniro 4 yarangiritse bidakabije

Inzu ya mushiki wacu utuye mu gace ka New Orleans, muri leta Luwiziyana yangijwe n’inkubi y’umuyaga

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abasaza bafatanyije n’abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi, barimo barasura abagezweho n’ibyo biza kugira ngo babahumurize

  • Mbere na mbere imfashanyo zihabwa abababaye cyane kurusha abandi

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kubera ko abavandimwe bacu bari bariteguye ibiza mbere y’igihe, kandi bakumvira inama bahabwa n’abayobozi byatumye kubavana mu gace kari kugarijwe n’imyuzure byoroha, maze bakarokora ubuzima bwabo.—Imigani 22:3.