Soma ibirimo

24 NZERI 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yiswe Sally yibasiye Amerika

Inkubi y’umuyaga yiswe Sally yibasiye Amerika

Aho byabereye

Alabama, Folorida na Misisipi

Ikiza

  • Ku itariki ya 16 Nzeri 2020 imvura irimo umuyaga ukaze yateje inkangu muri leta ya Alabama. Iyo mvura yaguye mu masaha make ariko yateje imyuzure.

  • Inkubi y’umuyaga yashenye amazu kandi ituma umuriro ubura.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 240 bakuwe mu byabo

  • Umubwiriza 1 yarakomeretse bidakabije

Ibyangiritse

  • Amazu y’Abahamya 143 n’Amazu y’Ubwami 11 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Abahamya 12 n’Inzu y’Ubwami 1 byarangiritse cyane

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Komite ebyiri zishinzwe ubutabazi zirimo zirakorana n’abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza b’itorero ryo muri ako gace, kugira ngo bafashe kandi bahumurize abibasiwe n’icyo kiza, ari na ko bakurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi

Hari mushiki wacu wavuze ko nyuma y’icyo kiza yumvaga ahangayitse cyane. Ariko igihe abagize itorero bamutabaraga byihuse kandi bakamufasha yaravuze ati: “Nejejwe cyane n’urukundo Abahamya bagenzi bange bangaragarije n’ukuntu banyitayeho.”—1 Yohana 3:18.