6 UGUSHYINGO 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yiswe Zeta yibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aho byabereye
Amagepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibiza
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2020, imvura n’inkubi y’umuyaga ikaze byibasiye leta ya Luwiziyana, kandi bikomeza gukwira no mu tundi duce two mu magepfo y’iburasirazuba bwa Amerika.
Uduce turi ku nkombe y’inyanja twarengewe n’amazi kandi imiyaga ikaze na yo yangije ibintu byinshi, ituma n’amashanyarazi abura
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Abahamya 324 bakuwe mu byabo
Umuhamya 1 yarakomeretse bidakabije
Ibyangiritse
Amazu y’Abahamya 291 n’Amazu y’Ubwami 14 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Abahamya 8 n’Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse cyane
Inzu 1 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero barimo barasura Abahamya bibasiwe n’ibyo biza kugira ngo babahumurize kandi babahe imfashanyo. Komite zishinzwe ubutabazi zari zarashyizweho ngo zifashe abibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 n’inkubi y’umuyaga yiswe Laura, zirimo zirafasha n’abantu bibasiwe n’iyi nkubi y’umuyaga yiswe Zeta, ari na ko bakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Twababajwe no kumva ko iyi nkubi y’umuyaga ikomeje kugira ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu. Ariko nanone dushimishwa no kuba Yehova agaragariza abagaragu be ineza yuje urukundo, agakoresha bagenzi babo bagatanga imfashanyo.—Zaburi 89:1.