Soma ibirimo

14 UKUBOZA 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi z’imiyaga zangije ibintu byinshi muri magepfo no mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inkubi z’imiyaga zangije ibintu byinshi muri magepfo no mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuva itariki ya 10 Ukuboza 2021, muri leta umunani ziri mu magepfo no mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye inkubi z’imiyaga zitandukanye. Imwe muri zo yanyuze hantu hangana na kirometero 402 kandi yangiza ibintu byinshi. Izo nkubi zahitanye abantu benshi kandi zangiza byinshi. Leta ya Kentucky ni yo yangiritsemo ibintu byinshi.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke

  • Ababwiriza 31 bakuwe mu byabo

  • Amazu 10 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 3 yarangiritse bikabije

  • Amazu 9 yarasenyutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza barimo gusura imiryango yagezweho n’iki kiza kugira ngo bayihumurize

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa hanubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

Twizeye ko Yehova yiyumvisha uko abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’iki kiza biyumva.—Yesaya 63:9.