28 MATA 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Iruka ry’ikirunga ryatumye abantu bo mu birwa bya Karayibe bimurwa
Aho byabereye
Mu bice bya St. Vincent na Barubade
Ikiza
Ku itariki ya 9 Mata 2021, ikirunga cyitwa La Soufrière cyatangiye gusohora ibyotsi n’ivu mu kirere.
Ivu ryinshi cyane ryatumye amazu asenyuka kandi bimwe mu bikorwa remezo birangirika, amazi n’amashanyarazi birabura.
Birashoboka ko ikirunga kizakomeza kohereza ibyotsi n’ivu mu kirere mu gihe k’ibyumweru runaka.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 185 bo mu birwa bya St. Vincent na Barubade barimuwe
Ibyangiritse
Ibice byinshi byo mu majyaruguru ya St. Vincent byarangiritse ku buryo no kujyayo bitoroshye, abayobozi ntibaramenya neza ibyangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe na bashiki bacu bimuwe, bacumbikiwe na bagenzi babo batuye mu duce twa St. Vincent tutibasiwe n’ikirunga no ku bindi birwa bihakikije. Kandi buri wese akomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi yashyizweho mu kurwanya COVID-19 ni bo bahawe inshingano yo kwita ku bahuye n’icyo kiza. Abagize iyo komite bakorana n’umugenzuzi w’akarere n’abasaza b’amatorero kugira ngo batange amazi yo kunywa kandi babafashe guhunga
Abayobozi bo mu birwa bya St. Vincent na St. Lucia na bo batanze imfashanyo zikenewe
Umuvandimwe ugeze mu za bukuru kandi utabona yahungishijwe n’abavandimwe mbere y’uko ikirunga gitangira kuruka. Igihe abo bavandimwe berekezaga ahantu hari umutekano babonye ukuntu abantu bari buzuye mu mihanda babuze icyo bafata n’icyo bareka. Twishimira ko ababwiriza bose bimuwe ntawuhuye n’ikibazo.
Dushimishwa n’uko abakoze ibikorwa by’ubutabazi biganye Imana bagatuma abavandimwe na bashiki bacu babona ihumure n’ubuhungiro nk’uko Yehova Imana yacu ari “umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1-3.