20 UGUSHYINGO 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Kaliforuniya yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu mezi make ashize, inkongi y’umuriro yayogoje leta ya Kaliforuniya, yangiza ahantu hangana na kirometero kare 362 n’ibidukikije.
Ibiro by’ishami bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko Abahamya ba Yehova basaga 1.700 bavanywe mu byabo n’iyo nkongi y’umuriro. Ariko nta we yahitanye cyangwa ngo akomereke. Ku itariki ya 10 Ukwakira 2019, inkongi y’umuriro yibasiye umugi wa Calimesa, yatwitse inzu y’Umuhamya. Nanone kandi, hari amazu yangiritse bidakabije. Abenshi mu bari baravanywe mu byabo n’iyo, ubu basubiye mu ngo zabo.
Hari umusaza w’itorero, utuye mu gace kibasiwe n’inkongi y’umuriro, wavuze ati: “Ntidushobora kwirengagiza akamaro ko kumvira mu bihe nk’ibi. Kuba abavandimwe bacu barahise bumvira umuburo bakava mu duce duteje akaga, byatumye abazimya umuriro bakora akazi kabo neza, aho gushakisha abantu.”
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri utwo duce, bakomeje kugenzura imirimo yo gufasha abibasiwe n’iyo nkongi y’umuriro. Ababwiriza bo mu duce dukikije ahibasiwe n’ibyo biza, bagaragarije bagenzi babo urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Umwe mu bagenzuzi basura amatorero, yagize icyo abivugaho agira ati: “Abavuye mu byabo bose, nta kibazo cy’amacumbi bigeze bagira.”
Dushimira Yehova cyane, kuko yabereye abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’izo nkongi z’umuriro, ‘ubufasha bubakomeza.’—Abakolosayi 4:11.