Soma ibirimo

27 MATA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Disikuru y’Urwibutso yerekanywe muri gereza ebyiri zo muri Florida

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku mugoroba wo ku itariki ya 7 Mata, gereza ebyiri zo mu mugi wa Palm Beach, muri leta ya Florida, zeretse imfungwa zisaga 1.100 disikuru y’Urwibutso, nubwo Abahamya ba Yehova batashoboraga kuhagera ngo bayobore uwo muhango.

Umwe mu bavandimwe 12 ujya ubwiriza muri izo gereza buri cyumweru, yaravuze ati: “Twatangajwe n’ukuntu byose byagenze neza. Biragaragara ko Yehova yifuzaga ko izo mfungwa zumva disikuru y’Urwibutso.”

Abavandimwe bari barasabye uruhushya rwo gukorera Urwibutso muri izo gereza zombi. Ariko iyo gahunda yarahagaze nyuma y’ingamba zafashwe zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi. Mu gihe abavandimwe bari bakibaza icyo bakora, umuyobozi w’izo gereza yarabatunguye abasaba kumuha disikuru y’Urwibutso yafashwe amajwi. Yateganyaga kuzayereka imfungwa muri izo gereza zombi.

Uretse kohereza videwo, abavandimwe bateganyaga no kumwoherereza impapuro zitumirira abantu kumva disikuru y’Urwibutso, kugira ngo azihe abantu cyangwa azimanike ahantu hatandukanye. Aho nanone batunguwe n’uko uwo muyobozi yari yamanitse ahantu hatandukanye amatangazo yamamaza disikuru y’Urwibutso. Ku mugoroba w’Urwibutso, imfungwa zose zibyifuza zashoboraga kureba icyo kiganiro gishingiye kuri Bibiliya.

Nyuma y’Urwibutso, uwo muyobozi yasabye abavandimwe izindi Bibiliya zo guha imfungwa. Bibiliya zose bari barasize zari zashize. Icyakora imfungwa zifuzaga Bibiliya zabaye nyinshi kurusha Bibiliya zari zihari.

Twishimira ko Ijambo ry’Imana rishobora kugera no ku bantu bari muri gereza.—Matayo 24:14.