Soma ibirimo

Umuvandimwe Joseph F. Rutherford atanga disikuru mu ikoraniro ritazibagirana ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, muri Amerika ku itariki ya 10 Nzeri 1922. Ifoto iri iburyo: Kamera yakoreshejwe mu gufata videwo y’ibyabereye mu ikoraniro

11 MATA 2022
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inzu ndangamurage

Turimo gushakisha videwo yafashwe mu gihe k’ikoraniro ryabereye i Cedar Point

Turimo gushakisha videwo yafashwe mu gihe k’ikoraniro ryabereye i Cedar Point

Ikinyamakuru cyamamaje videwo y’ikoraniro ryabereye i Cedar Point

Mu mwaka wa 1922 habaye ikoraniro ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohiyo muri Amerika. Iryo koraniro rirazwi cyane mu mateka y’Abahamya ba Yehova kubera ko icyo gihe umuvandimwe Joseph F. Rutherford yasabye abantu bose gutangaza Ubwami bw’Imana.

Nanone iryo koraniro ririhariye cyane kubera indi mpamvu: Hari hafashwe videwo y’ibyabereye muri iryo koraniro. Icyakora iyo videwo yafashwe icyo gihe yarabuze, kugeza na n’ubu nta muntu uzi aho iyo videwo yagiye.

Ifoto yafashwe mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye muri Nzeri 1922 yerekana ko imbere ya puratifomu hari kamera yakoreshejwe mu gufata videwo y’ibyaberaga muri iryo koraniro ryihariye. Icyo gihe gukora videwo byari ikoranabuhanga rishya.

Uko bigaragara iyo videwo hari abantu bayibonye. Urugero, hari ikinyamakuru kigeze kwamamaza iyo videwo. Icyo kinyamakuru cyasabaga abasomyi bacyo kuzareba iyo videwo. Cyaravuze kiti: “Muzarebe inshuti zanyu, kandi mukurikire disikuru y’umubatizo.” Nanone cyagiraga abantu inama yo kubwiriza kigira kiti: “Muzereke abaturanyi banyu iyi videwo kandi mubabwirize. Ngaho nimutumize iyo videwo.”

Niba hari ahantu wabonye kopi y’iyo videwo, wakwandikira urwego rushinzwe inzu ndangamurage kuri iyi aderesi MuseumDonations@jw.org cyangwa ukandikira ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kuri izi aderesi: 1 Kings Drive, Tuxedo Park, NY 10987. Twizeye ko tuzabona iyo videwo ikaba ari ikintu kihariye kiranga amateka y’umuryango wacu.