Soma ibirimo

Igitero cyagabwe ku biro by’umugi wa Virginia Beach

4 KAMENA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umugizi wa nabi yishe abantu muri Amerika

Umugizi wa nabi yishe abantu muri Amerika

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2019, umuntu wari witwaje intwaro yarashe abakozi bari ku biro by’umugi wa Virginia Beach, muri leta ya Virijiniya, muri Amerika. Abantu cumi na babiri bahise bapfa, abandi bane barakomereka.

Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika byavuze ko mushiki wacu witwa LaQuita Brown, yaguye muri icyo gitero. Mushiki wacu Brown yari afite imyaka 39, akaba umupayiniya w’igihe cyose kandi yateraniraga mu itorero rikoresha Igifaransa ryo muri Virijiniya. Nanone yari umuvoronteri mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo mbonera n’Ubwubatsi. Abasaza bo muri ako gace hamwe n’umugenzuzi usura amatorero barimo barahumuriza abagize umuryango we n’inshuti ze.

Tubabajwe cyane n’urupfu rwa mushiki wacu. Dutegereje igihe ibyago nk’ibi bitazongera kubaho, icyo gihe isi izagira “amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.