19 UGUSHYINGO 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Umunyeshuri yarashe bagenzi be muri Kaliforuniya
Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2019, umunyeshuri wo mu kigo cy’amashuri cya Santa Clarita, muri leta ya Kaliforuniya yarashe bagenzi be, yicamo babiri, batatu barakomereka, na we arirasa.
Ikibabaje ni uko, hari umwana w’imyaka 14 witwa Dominic Blackwell, wapfuye. Uwo mwana, nyina ni Umuhamya wa Yehova witwa Nancy Blackwell, kandi yajyanaga na we mu materaniro buri gihe. Dominic yabanaga n’ababyeyi be hamwe n’abavandimwe be batatu. Abasaza b’itorero barimo barahumuriza abagize itorero ari na ko bafasha uwo muryango wagize ibyago.
Tubabajwe cyane no kumva iyo nkuru y’incamugongo. Dutegerezanyije amatsiko igihe Imana ‘izahanagura amarira yose kandi urupfu ntirubeho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibibeho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.