Soma ibirimo

Ahantu hiyashije kubera umutingito

15 NYAKANGA 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umutingito ukaze wibasiye amagepfo ya Kaliforuniya

Umutingito ukaze wibasiye amagepfo ya Kaliforuniya

Kuva ku itariki 4 Nyakanga 2019, umutingito ukaze ndetse n’indi mitingito yakurikiyeho, yibasiye amagepfo ya Kaliforuniya mu gace k’ubutayu bwa Mojave. Uwo mutingito wari uri ku gipimo cya 7,1 kandi ni wo mutingito ukaze wibasiye ako gace mu myaka makumyabiri ishize.

Uwo mutingito wibasiye agace kari hafi y’umugi wa Ridgecrest, utuyemo Abahamya bagera kuri 215. Igishimishije ni uko nta n’umwe wakomeretse bikabije. Icyakora hari Abahamya batatu bakomeretse byoroheje kandi hari n’abandi barindwi bavanywe mu byabo. Nanone amazu 7 y’Abahamya yarasenyutse n’aho andi 35 arangirika. Hari n’Amazu y’Ubwami abiri yangiritse.

Abagenzuzi b’Akarere babiri barimo baragenzura ibikorwa by’ubutabazi. Nanone abo bagenzuzi bafatanyije n’abasaza b’itorero bo muri ako gace, barimo barahumuriza abavandimwe na bashiki bacu baho bibasiwe n’uwo mutingito.

Dukomeje gusenga Yehova tumusaba gufasha abo Bakristo bagenzi bacu, kugira ngo abahe ubwenge bwo guhangana n’ibyo biza.—Imigani 2:6-8.