1 WERURWE 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Umuyaga ukaze urimo imvura nyinshi n’urubura wibasiye amagepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvana mu byabo abantu barenga 7.500
Aho byabereye
Mu magepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ikiza
Kuva ku itariki ya 13 Gashyantare 2021, umuyaga ukaze urimo imvura nyinshi n’urubura wibasiye amagepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri leta ya Tegizasi ni ho washegeshe cyane. Urubura n’ubukonje bukaze byatumye umuriro umara iminsi runaka warabuze mu ngo no mu mazu y’ubucuruzi. Ubukonje bukaze bwangije byinshi
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 11 bajyanywe kwa muganga
Ababwiriza 94 barakomeretse byoroheje
Ababwiriza 7.650 bavanywe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu y’Ubwami 14 n’Inzu y’Amakoraniro 1 byarangiritse bidakomeye
Amazu y’Ubwami 5 yarangiritse cyane
Amazu 3.224 yarangiritse bidakomeye
Amazu 113 yarangiritse cyane
Amazu 12 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero bo muri utwo duce barimo barakorana na Komite Ishinzwe Ubutabazi yari yarashyizweho bitewe n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo bakomeze gufasha ababikeneye, urugero nko kubashyira amazi yo kunywa no gusana amazu yo kubamo n’Amazu y’Ubwami yangiritse. Nanone abavandimwe bashakiye amacumbi abavanywe mu byabo. Ibyo byose babikora ari na ko bakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Twishimira ko Yehova akomeje guhumuriza abahuye n’ibiza.—2 Abakorinto 1:3.