Soma ibirimo

27 KANAMA 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umwuzure wangije ibintu byinshi mu mugi wa Gila Bend muri Arizona

Umwuzure wangije ibintu byinshi mu mugi wa Gila Bend muri Arizona

Mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Kanama 2021, imiyaga yateje imvura nyinshi kandi habaye umwuzure mu bice bya Arizona no mu burengerazuba bwa Tegizasi. Uwo mwuzure wibasiye cyane umugi wa Gila Bend, muri Arizona.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu 1 wapfuye azize icyo kiza

  • Amazu 5 y’abavandimwe yarangiritse

  • Imiryango 3 yavanywe mu byayo n’uwo mwuzure

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Umugenzuzi w’akarere n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace barimo gusura abavanywe mu byabo, bakabahumuriza kandi bakabashakira aho baba bacumbitse

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari nako hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dusenga dusabira abagezweho n’ingaruka z’ibyo biza. Yehova akomeze guhumuriza umuryango wa mushiki wacu wapfuye.—2 Abakorinto 1:3, 4.