Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Mary Larimer n’abandi banyeshuri bo mu ishuri rya mbere rya Gileyadi; Mary yahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi ku itariki ya 23 muri Kamena1943; Mary mu mwaka wa 2017

23 MUTARAMA 2024
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Uwari usigaye mu barangije ishuri rya mbere rya Gileyadi yapfuye afite imyaka 103

Uwari usigaye mu barangije ishuri rya mbere rya Gileyadi yapfuye afite imyaka 103

Ku itariki 23 Ugushyingo 2023, Mary M. Larimer, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya mbere rya Gileyadi, yarapfuye. a Mary yavutse ku itariki ya 4 Kamena 1920, avukira mu mujyi wa Scenery Hill, muri leta ya Pennsylvania, muri Amerika. Mu mwaka wa 1935, igihe yari afite imyaka 15, yabatirijwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye i Washington D.C. muri Amerika. Nyuma y’imyaka ine, yabaye umupayiniya w’igihe cyose, kandi yari umupayiniya w’umunyamwete.

Mu Kuboza 1942, umuvandimwe Nathan Knorr wari uyoboye umuryango wacu, yasabye Mary ko yasaba kwiga mu Ishuri ryitwaga Watchtower Bible College of Gilead, ari ryo shuri rya Gileyadi ryo muri iki gihe. Iryo shuri ‘ryari rigamije gufasha ababwiriza baba abagabo cyangwa abagore kuba abamisiyonari hirya no hino ku isi.’ Ubwo butumire bwari buriho amagambo agira ati: ‘Buri shuri rimara amezi atanu kandi bisaba kwiga cyane no gukora cyane kugira ngo urangize ayo masomo muri icyo gihe gito.’ Mary yahise yuzuza fomu ako kanya arayohereza.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 1943, we n’abandi banyeshuri 99 batangiye iryo shuri rishya ryakoreraga mu mujyi wa South Lansing muri New York, muri Amerika. Muri ayo mezi agera kuri atanu, Mary yarize cyane kugira ngo asobanukirwe Ibyanditswe. Yari umunyeshuri w’umuhanga kandi yahawe impamyabumenyi ku itariki ya 23 Kamena 1943.

Mary n’abandi banyeshuri barimo gupepera bari hafi y’umuryango w’ishuri rya Gileyadi mu mujyi wa South Lansing, muri leta ya New York, muri Amerika.

Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, Mary yoherejwe kuba umumisiyonari muri Kiba. Yasobanuye uko icyo gihugu cyari kimeze agira ati: “Abantu bari bakennye cyane, kandi twakoraga ingendo ndende n’amaguru tugiye kubwiriza. Nta modoka twagiraga. Mary yakomeje kuhabwiriza kugeza mu mwaka wa 1948, ubwo yasubiraga iwabo muri leta ya Pennsylvania kwita kuri nyina wari waravunitse. Mu myaka myinshi yakurikiyeho, Mary yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka kandi yakomeje kuba umuseribateri. Yapfuye akorera umurimo mu itorero rya Glendale muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika.

Mary yashimishwaga n’umurimo w’ubumisiyonari yakoreraga muri Kiba

Mary (ibumoso) n’uwo bavukana, Helen Ferrari, n’umugabo wa Helen, ari we Salvino. Helen na Salvino Ferrari bize ishuri rya kabiri rya Gileyadi kandi na bo bagiye gukorera umurimo muri Kiba

Ubu ishuri rya Gilead rikorera i Patterson, muri leta ya New York, kandi hamaze kuba amashuri 155. Igihe umwarimu muri iryo shuri witwa Mark Noumair, yamenyaga ko Mary yapfuye yaravuze ati: “Mary Larimer yari umukobwa ukiri muto wavukiye mu mujyi muto ariko wari witeguye kujya kubwiriza ibya Yehova ahantu hose bamwohereje. Ntiyari azi aho azoherezwa kandi ntiyari azi niba azigera agaruka iwabo. Kimwe na Mary, abamisiyonari barangije ishuri rya Gileyadi batumye umurimo wo kubwiriza ugera hiryo no hino ku isi kandi bawuteje imbere.”—Yesaya 6:8.

a Mu mwaka wa 1946, izina rya Watchtower Bible College of Gilead ryarahindutse maze iryo shuri ryitwa Watchtower Bible School of Gilead.