1 MUTARAMA 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yahoze ari hoteli Bossert
BROOKLYN, N.Y.—Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yahoze ari hoteli Bossert, iri ahitwa 98 Montague Street mu gace ka Brooklyn Heights. Bayigurishije uwitwa David Bistricer (wo muri Clipper Equity) na Chetrit Group. Iyo nzu yubatswe mu wa 1909, ari na wo mwaka Abahamya ba Yehova bimuriye icyicaro cyabo gikuru mu gace ka Brooklyn Heights.
Abahamya batangiye gukoresha iyo nzu mu wa 1983, maze mu wa 1988 barayigura. Bahise batangira imirimo ikomeye yo gusana iyo nzu yose, bakurikije amabwiriza agenga imyubakire ya Komisiyo y’Akarere Ishinzwe Kubungabunga Inyubako Ziranga Amateka. Iyo komisiyo yaje no kubaha igihembo cyo kuba barashoboye kuvugurura iyo nzu, bakayisubiza ubwiza yahoranye mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Vuba aha Abahamya ba Yehova batangiye kugira ibyo bahindura mu byo bakoreraga i Brooklyn. Kubera iyo mpamvu, umubare w’abakozi bakenewe waragabanutse bituma badakenera amazu yo gucumbikamo. Ibyo rero ni byo byatumye iyo nzu igurishwa.
David Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “twishimiye kwita ku nzu ya Bossert mu gihe cy’imyaka 25. Ni inzu nziza cyane kandi dushimishwa n’uruhare yagize mu mateka yacu.”
Ushinzwe amakuru:
David Semonian, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000