Soma ibirimo

31 GICURASI 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bavuguruye inzu bigishirizamo Bibiliya ifite amateka yihariye

Abahamya ba Yehova bavuguruye inzu bigishirizamo Bibiliya ifite amateka yihariye

NEW YORK—Nyuma y’amezi atandatu Abahamya ba Yehova bamaze bavugurura inzu mberabyombi ya Stanley yo muri Jersey City muri leta ya New Jersey, yongeye gufungurwa ku mugaragaro ku ya 13 Mata 2013. Abahamya bamaze imyaka igera kuri 30 bakoresha iyo nzu mberabyombi mu makoraniro no mu mahugurwa yo kwiga Bibiliya. Kuvugurura iyo nzu byatumye gahunda zo kwigisha Bibiliya ku buntu zirushaho kugenda neza.

Bashyize muri iyo nzu intebe nshya, ku buryo abantu barenga 250.000 bateranira muri iyo nzu buri mwaka bazajya bicara bisanzuye. Icyumba cyakirirwamo abantu n’ibindi byumba bigikikije byaratunganyijwe, bishyirwamo ibikoresho bya videwo bigezweho bigamije mbere na mbere gufasha abakurikirana ibiganiro byo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika.

Imirimo yo kuvugurura iyo nzu yakozwe ahanini n’Abahamya ba Yehova bari bitangiye gukora kuri uwo mushinga. Baje baturutse hirya no hino muri Amerika, bazanywe no kuvugurura iyo nzu ya kera ifite amateka yihariye.

Inzu mberabyombi ya Stanley yubatswe muri leta ya New Jersey mu mpera z’imyaka ya za 20. Yari imwe mu mazu berekaniramo filimi manini kurusha ayandi muri Amerika. Iyo nzu yari yarangiritse yaje gufungwa mu wa 1978, ariko mu wa 1983 Abahamya ba Yehova barayigura maze barayivugurura. Kuva yafungura imiryango mu wa 1985, Abahamya ba Yehova bayikoreshaga muri gahunda zitandukanye zo kwigisha Bibiliya.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize icyo avuga kuri iyo nzu yari imaze kuvugururwa, agira ati “inzu mberabyombi ya Stanley ikorerwamo mbere na mbere imirimo ijyanye na gahunda yo kuyoboka Imana, aho abantu bavuga indimi 15 bigishirizwa Bibiliya. Nanone iyo nzu ikundwa n’abaturage bo muri New Jersey, kandi umuryango wacu wishimira kubumbatira amateka y’iyo nzu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000