Soma ibirimo

7 UKUBOZA 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya batangiye gushyira ku isoko amazu yabo ari i Brooklyn

Abahamya batangiye gushyira ku isoko amazu yabo ari i Brooklyn

NEW YORK—Abahamya ba Yehova bagiye kugurisha ikibanza kiri mu gace kitwa Dumbo n’amazu yabo ari i Brooklyn Heights muri leta ya New York, kandi ibyo byose byifuzwa n’abantu benshi. Ipiganwa ryatangiriye ku kibanza kiri ku muhanda wa 85 Jay Street, kikaba ari kimwe mu bibanza binini bitubatse bisigaye muri ako gace, hamwe n’inzu y’amagorofa icumi iri ku muhanda wa 124 Columbia Heights. Nanone inzu ikoreramo icyicaro gikuru cyabo iri ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights iri ku isoko. Ayo mazu n’icyo kibanza birimo biragurishwa n’Ibiro Bishinzwe Kugurisha Ibibanza n’Amazu bya Watchtower kandi ntibizagurishirizwa hamwe.

Richard Devine, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize icyo avuga ku kibanza gifite ubuso bwa metero kare zisaga 12.000 kiri ku muhanda wa 85 Jay Street agira ati “icyo kibanza gikora ku mihanda ine yo mu gace gashyushye ka Dumbo kandi uwakigura yaba afite uburenganzira bwo kuhakorera ibikorwa bitandukanye ashaka.”

Ikibanza kiri ku muhanda wa 85 Jay Street kiri hafi y’ikiraro cya Manhattan mu gace gashyushye ka Dumbo.

Inzu y’Abahamya iri ku muhanda wa 124 Columbia Heights iri mu kibanza gifite ubuso bwa metero kare zisaga 14.000 kiri mu gace kazwi mu mateka abantu bakunda gutembereramo, kari i Brooklyn Heights. Devine yakomeje agira ati “ni inzu nziza cyane kandi iyo uri muri iyo nzu uba witegeye ikiraro cy’i Brooklyn, Statue de la Liberté kandi ureba n’amazu y’imiturirwa ari mu majyepfo ya Manhattan.”

Inzu iri ku muhanda wa 124 Columbia Heights mu gace kazwi mu mateka abantu bakunda gutembereramo kari i Brooklyn Heights.

Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri ku muhanda wa 25/30 Columbia Heights (reba ifoto ibimburira iyi nkuru). Abantu bo mu mugi wa New York bamenyereye isaha nini n’icyapa cya Watchtower biri kuri ayo mazu. Iyo nzu ifite ubuso bungana na metero kare zisaga 68.000 kandi iyo urimo uba ureba ikiraro cy’i Brooklyn nta kigukingirije.

Devine yagize icyo avuga ku mishinga ikomeye Abahamya bafite agira ati “kugurisha ayo mazu n’icyo kibanza bifitanye isano na gahunda Abahamya bafite yo kwimurira icyicaro gikuru i Warwick muri leta ya New York.”

Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ayo mazu n’icyo kibanza bigurishwa, jya ku rubuga rwa www.watchtowerbrooklynrealestate.com. Nanone ushobora gusaba amafoto yabyo n’ibindi bisobanuro ku Biro Bishinzwe Amakuru.

Ushinzwe Amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000