Soma ibirimo

25 NZERI 2014
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ikoraniro Mpuzamahanga: Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro atazibagirana yabereye muri sitade ya MetLife

Ikoraniro Mpuzamahanga: Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro atazibagirana yabereye muri sitade ya MetLife

NEW YORK—Kuva ku itariki ya 20-22 Kamena, no ku itariki ya 27-29 Kamena 2014, Abahamya ba Yehova bari buzuye sitade ya MetLife iherereye ahitwa East Rutherford, muri leta ya New Jersey. Icyo gihe hari habaye ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana.” Ayo makoraniro mpuzamahanga, yatambutse mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli.

Muri ayo makoraniro yombi yabaye mu mpera z’ibyumweru, hateranye abantu basaga 118.000 kandi ni ubwa mbere mu mugi wa New York no mu nkengero zawo haterana Abahamya ba Yehova bangana batyo mu myaka myinshi ishize. Hari abandi bantu basaga 407.000 bo mu yindi migi bakurikiranye disikuru zimwe na zimwe zo muri ayo makoraniro kuri videwo, bituma umubare w’abateranye bose urenga 525.500.

Disikuru nyinshi zarimo ibyerekanwa na videwo bigaragaza uko twakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Porogaramu ya buri munsi yasozwaga na disikuru yatangwaga n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. David Splane yatanze disikuru mu ikoraniro ryabaye ku itariki ya 20-22 Kamena, naho Geoffrey Jackson, atanga disikuru mu ikoraniro ryabaye ku itariki ya 27-29 Kamena.

Muri buri koraniro habaga umubatizo. Abantu bose babatijwe mu makoraniro yabereye muri sitade ya MetLife ni 1.255. Nanone hari abandi bantu 2.930 babatirijwe mu yindi migi, aho bari bakurikiraniye iryo koraniro kuri videwo. Abantu bose babatijwe ni 4.185.

Mu bateranye harimo abaje baturutse muri Arijantine, Ositaraliya, Belize, u Bwongereza, Shili, Kosita Rika, El Salvador, u Budage, u Bugiriki, Gwatemala, Hondurasi, u Butaliyani, Maleziya, Megizike, Nikaragwa, Panama, Peru, Esipanye na Venezuwela.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yagize ati “abenshi muri twe, iri koraniro ryatwibukije irindi koraniro ritazibagirana ryabereye i New York mu wa 1958. Icyo gihe, i Yankee Stadium n’ahitwaga Polo Grounds, hateranye abantu basaga 253.000. Amakoraniro yo muri uyu mwaka yabereye muri sitade ya MetLife, ni ikintu kitazibagirana mu mateka y’Abahamya ba Yehova.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000