Soma ibirimo

6 GICURASI 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bashyize bagurisha inyubako bari bamaranye igihe iri i Brooklyn Heights

Abahamya ba Yehova bashyize bagurisha inyubako bari bamaranye igihe iri i Brooklyn Heights

NEW YORK—Kuwa kabiri tariki ya 26 Mata 2016, Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha inyubako bari bafite, iri ku muhanda wa 124 Columbia Heights i Brooklyn, muri leta ya New York. Iyo nyubako iriho ikirango cya watchtower kiri ku gisenge, iri mu kibanza gifite ubuso bwa metero kare 14.121, kiri mu gace kazwi mu mateka abantu bakunda gutembereramo, kari i Brooklyn Heights. Iyo nyubako yashyizwe ku rutonde rw’inyubako zitagomba gusenywa mu kwezi k’Ukuboza 2015, nuko nyuma yo kuyishyira ku isoko, yegukanwa n’umwe mu bapiganwaga.

Iyo nyubako mbere y’uko Abahamya bayivugurura.

Iyo nyubako ubundi yahoze ari iy’umuntu uzwi cyane witwa Henry Ward Beecher, warwanyije ubucakara kanda akaza kuba umupasiteri w’idini rya Plymouth kuva mu mwaka wa 1856 kugeza mu wa 1881. Icyo gihe iyo nzu yari ifite amagorofa ane. Ikinyamakuru The New York Times cyavuze ko iyo nzu ifite amateka kigira kiti “Perezida Lincoln ashobora kuba yarasuye Beecher muri iyi nzu, mbere gato yo gusinya amasezerano akuraho ubucakara.” Abahamya ba Yehova baguze iyo nyubako muri Gicurasi 1909 kandi bagiye bagura n’andi mazu ayikikije ku buryo, iyo nzu ubu ifite amagorofa icumi ikora ku mihanda yose iyikikije.

Umuvugizi w’Abahamya witwa Richard Devine yagize ati “tubona ko iyi nyubako ifite uruhare runini mu mateka y’umuryango wacu. Kuva mu mwaka wa 1909, abakoraga ku biro byacu bikuru ni ho bacumbikaga. Nanone kuva mu mwaka wa 1929 kugeza mu wa 1957, ni ho radiyo yacu yitwaga WBBR yakoreraga, uretse igihe cy’imyaka ine yamaze itahakorera. Iyo radiyo yacagaho disikuru n’ibindi biganiro bishingiye kuri Bibiliya.”

Sitidiyo ya radiyo y’Abahamya yitwaga WBBR, mu myaka ya 1950.

Nubwo ariko Abahamya bamaze imyaka isaga 100 muri karitsiye ya Brooklyn Heights, ibiro bikuru bya mbere bya Watch Tower Bible and Tract Society byashinzwe mu myaka ya 1880 i Allegheny (ubu hakaba ari mu mugi wa Pittsburgh) muri Leta ya Pennsylvania. David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ukorera ku biro byabo bikuru yagize ati “mu mwaka wa 1909 byari ngombwa kwimuka tukajya mu mugi wa Brooklyn kuko byari kwihutisha umurimo dukora wo kwigisha Bibiliya ku isi hose.”

Kugurisha iyo nyubako yo ku muhanda wa 124 Colombia Heights, ni cyo cyari gisigaye muri gahunda y’Abahamya yo kwimurira ibiro byabo bikuru i Warwick, muri leta ya New York, ahari ikibanza cya hegitari 20. Semonian yongeraho ati “ubu igisigaye ni ukwimukira mu mazu yacu mashya. Twari tumaze imyaka isaga ijana i Brooklyn, ariko ubu noneho tugiye kwimukira i Warwick.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000