13 GICURASI 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Abahamya ba Yehova bafunguye ibiro by’ubuhinduzi mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika muri leta ya Florida
FORT LAUDERDALE, Fla.—Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2014, Abahamya ba Yehova batangiye kwimurira ikipe y’abahinduzi ihindura mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Iyo kipe yakoreraga mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York, bayimurira i Fort Lauderdale, muri leta ya Florida. Abahamya batangiye guhindurira Bibiliya na DVD zo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika i Patterson mu mwaka wa 1995. Mu mezi make ashize, Abahamya batunganyije amazu ari i Fort Lauderdale bayashyiramo ibiro bishya na sitidiyo. Guhera muri Gicurasi 2015, ibyo biro by’ubuhinduzi byatangiye gukora neza.
Abahamya bashyira videwo zo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika ku rubuga rwa jw.org no kuri DVD. Nanone izo videwo bazikoresha mu materaniro aba buri cyumweru abera mu matorero asaga 500 yo hirya no hino ku isi, zigakoreshwa no mu bindi bihe bitandukanye urugero nko mu makoraniro y’akarere no mu makoraniro y’iminsi itatu aba buri mwaka.
Jonathan Galvez, uhagarariye ikipe y’abahinduzi bahindura mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika ikorera muri Florida yaravuze ati “intego yacu ni ugukora videwo abantu bakoresha ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika bumva neza, aho baba bari hose n’amashuri baba barize yose. Ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika rukoreshwa mu bihugu bigera kuri 45 kandi kimwe n’izindi ndimi, abatumva nabo bagira uburyo bwabo bwo guca amarenga bitewe n’aho bakomoka. Kuba ibiro byacu byarimuriwe i Fort Lauderdale, byatumye abahinduzi bacu bakorera mu mugi urimo abantu benshi kandi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi bakoresha ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika.”
Mu mwaka wa 2014, Frank Bechter, umuhanga mu by’indimi n’imico y’abantu wakoraga ubushakashatsi ku rurimi rw’amarenga n’imibereho y’abatumva, yagiye mu ikoraniro ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova ryabaye mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika ryabereye i Richmond, muri leta ya Virginia. Bechter yaravuze ati “igihe nari mu ikoraniro ryabereye i Richmond, niboneye ukuntu mukoresha amarenga y’umwimerere. Ibyo bigaragazwa cyane n’ukuntu mukoresha kenshi videwo zo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika ziteguye neza zigaragaza imirongo yo muri Bibiliya. Nasanze ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika rukoreshwa muri izo videwo ruhebuje.” Yakomeje agira ati “ndashimira Abahamya kubera ko bitangiye guhindura Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Ni igitabo gifitiye abantu akamaro kandi cy’ingenzi mu mateka y’isi. Numva ko kimwe n’abandi bantu bose, abatumva na bo bakwiriye kubona igitabo cyahinduye amateka y’abantu.”
Amakipi y’abahinduzi y’Abahamya ba Yehova yo ku isi hose yakoze videwo mu ndimi z’amarenga zigera kuri 80 kandi zitangwa ku buntu. Nanone Abahamya ba Yehova bakoze porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga. Iyo porogaramu ifasha abakoresha urwo rurimi kuvana ku rubuga rwa jw.org videwo zo mu rurimi rw’amarenga no kuzireba bitabagoye.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000