Soma ibirimo

10 Nyakanga 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha amazu ari i Brooklyn

Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha amazu ari i Brooklyn

NEW YORK—Ku itariki ya 5 Nyakanga 2013, Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha amazu atanu yahoze ari icapiro ari i Brooklyn muri leta ya New York, hamwe n’indi nzu y’amagorofa 30 abakozi bacumbikamo. Ayo mazu yose yaguzwe n’amasosiyete abiri, ari yo RFR na Kushner. Abahamya bazatangira kuva muri ayo mazu mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka. Igorofa abakozi bacumbikamo ryo bazarivamo mu wa 2017.

David Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “abantu abenshi bakora mu mugi wa New York baturutse hirya no hino hamwe n’abaza gutembera muri uwo mugi, iyo bambutse ikiraro cy’i Brooklyn babona icyapa kigira kiti ‘Soma Ijambo ry’Imana Bibiliya Yera buri munsi,’ n’ikindi kigira kiti ‘Soma Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!’ biri kuri ayo mazu. Mu gihe cy’imyaka myinshi, imirimo yakorerwaga muri aya mazu yagize uruhare runini mu mateka y’umuryango wacu, kandi yagaragazaga ko turi i Brooklyn.” Abahamya bakoresheje ayo mazu atanu mu mirimo yo gusohora za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi nyinshi mu gihe cy’imyaka 77. Iya mbere muri ayo mazu batangiye kuyikoreramo mu wa 1927, maze guhera mu wa 1937, batangira gukorera mu yandi ayikikije. Inzu y’amagorofa 30 yabagamo abakozi bagera hafi ku 1.000, bakoraga mu icapiro bitabaye ngombwa ko bakora urugendo.

Abahamya bagurishije ayo mazu bitewe n’uko bagiye kwimukira mu majyaruguru ya New York. Batangiye kwimuka mu wa 2004, igihe bimuriraga i Wallkill muri leta ya New York imirimo yo gucapa, guteranya no kohereza ibitabo. Ubu Abahamya ba Yehova barateganya kwimurira icyicaro cyabo gikuru ahitwa i Warwick muri leta ya New York. Imirimo yo kuhubaka izatangira mu mpera z’uyu mwaka.

Bwana Semonian yongeyeho ati “amazu y’i Brooklyn afite amateka yihariye mu muryango wacu. Twakoresheje ayo mazu mu gusohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bifasha abantu bo hirya no hino ku isi. Ubu dutegereje gukomereza uwo murimo mu mazu yacu mashya azubakwa i Warwick, mu guteza imbere umurimo dukora wo kwigisha Bibiliya ku isi hose.”

Ushinzwe itangazamakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000