Soma ibirimo

22 GICURASI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abantu bishimiye gusura ibiro bikuru by’Abahamya

Abantu bishimiye gusura ibiro bikuru by’Abahamya

NEW YORK—Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2017, ku nshuro ya kabiri Abahamya ba Yehova bakiriye abantu bari baje gusura ikicaro cyabo gishya kiri i Warwick, muri leta ya New York. Icyo gihe haje abantu benshi kurusha abaje ku nshuro ya mbere.

Kuri iyo nshuro ya kabiri haje abashyitsi 468. Ni ukuvuga ko biyongereyeho 18 ku ijana ugereranyije n’abari baje ku nshuro ya mbere. Troy Snyder, ushinzwe kwita ku mazu y’ikicaro gikuru yaravuze ati: “Twashimishijwe n’uko abaturanyi bacu benshi harimo n’abayobozi b’umugi baje gusura aha hantu hashya twimukiye. Nanone hari abantu batuye muri aka gace bongeye kuza kuhasura ku nshuro ya kabiri, kubera ko bashimishijwe n’ibyo babonye igihe bahasuraga bwa mbere”.

Iyo gahunda yo gusura ikicaro cyacu yabaye ari ku wa Gatandatu, mu byumweru bibiri bikurikirana kandi abayitabiriye bose hamwe bari 863. Gusura byatangiraga saa yine za mu gitondo bikarangira saa kumi za nimugoroba. Snyder yakomeje agira ati: “Twabonye ko gahunda yo gutumira abantu ngo baze kuhasura yageze ku ntego rwose. Abantu benshi badusuye batubwiye ko babyishimiye, kandi duhaye ikaze abazifuza kongera kudusura ngo barebe aha hantu ndetse n’inzu ndangamurage yacu”.

Ingrid Magar

Ingrid Magar utuye hafi y’i Tuxedo muri leta ya New York ari mu bashyitsi baje kuhasura. Ingrid yakoze imyaka 18 mu ruganda rwakoreraga ahubatswe ikicaro gikuru. Yibutse ukuntu icyo kibanza cyari kimeze maze aravuga ati: “Nshimishijwe n’ukuntu mwubatse iki kibanza. Cyamaze imyaka myinshi kidakoreshwa kandi twibazaga amaherezo yacyo. Aha hantu hasanzwe ari heza kandi mwatumye harushaho kuba heza.” Yongeyeho ati: “Mbona muri [Abahamya ba Yehova] abaturanyi beza. Mugira impuhwe, mwita ku bandi kandi mukita no ku bidukikije. Rwose duterwa ishema no kuba muri abaturanyi bacu”.

William Hoppe

William Hoppe, umwenjenyeri waje gukora igenzura ku myubakire y’ikicaro gikuru atumwe n’umugi wa Warwick, mu myaka ibiri ya nyuma, yaravuze ati: “Biragaragara rwose ko mwashakaga imyubakire yo mu rwego rwo hejuru; kandi amazu mwubatse arabigaragaza. Natangajwe cyane no kubona ukuntu Abahamya bita ku bidukikije haba igihe bubakaga na nyuma yaho. Ntekereza ko babereye urugero rwiza abandi bose bafite imishinga y’ubwubatsi”.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000